Kuri uyu wa 12Nyakanga, muri Teretwari ya Rutchuru mugace ka Karengera, abaturage bazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo za MONUSCO bavuga ko ntacyo zibamariye. Aba baturage kandi bakomeza ga bavuga ko ntakindi cyazanye izingabo uretse gusahura umutungo wa Congo.
Abigaragambya ga kandi bavugaga ko izi ngabo zaje mu butembere ibi bikaba bitandukanye n’igikorwa cyo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo bwazahajwe n’intambara, nyamara bakaba ntacyo bakoze.
Abaturage bavuga ko barambiwe kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro amanywa n’ijoro izi ngabo zirebera kandi zifite inshingano zo guhashya iyo mitwe.
Mu kivunge cy’abigaragambya ga abaturage mu ndirimbo z’agahinda kavanze n’umujinya mwinshi bavuga ko izo ngabo zitarinda umutekano wabo.
N’ubwo ingabo za MONUSCO ziyunze ku ngabo za Leta ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa FDRL mu guhangana n’umutwe wa M23 ukomeje kubotsa igitutu, abaturage bavuga ko “ntacyo izi ngabo za LONI zimaze uretse gukorana n’imitwe yica abaturage ikanasahura umutungo wa RD Congo.”
Ingabo za MONUSCO, ni zimwe mu mitwe minini y’ingabo za ONU ku isi, zinengwa kuba zimaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo ariko hakaba hakirangwa imitwe ihungabanya umutekano wa rubanda.
Mu mezi ashize, abaturage mu mijyi ya Goma na Beni bakoze imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO no gusaba ko iva muri DR Congo kuko bavuga ko ntacyo imaze.
Ibi bibaye mugihe inyeshyamba za ADF na CODECO zimaze igihe zibasiye abantu kuko buri munsi humvikana umubare runaka w’abapfuye kubera izi nyeshyamba.
Uwineza Adeline