Nyuma yuko atangaje ko yeguye ku mwanya w’Umukuru w’Igigugu, Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa, noneho ubu aravugwaho guhunga Igihugu kubera imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwe ikomeje gukorwa n’abaturage.
Imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Gotabaya Rajapaksa yahinduye isura muri Weekend ishize ubwo abaturage ibuhumbi bigabizaga urugo rwe bakarujagajaga kugeza no mu gikoni ndetse bakarya n’ibiryo bye.
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Gotabaya Rajapaksa yatangaje ko yeguye ariko ntibyagarukira aho kuko yahisemo no gufata utwangushye agahunga.
Amakuru aturuka muri Sri Lanka, avuga ko Perezida Gotabaya Rajapaksa yahunze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa munani z’ijoro zo muri iki Gihugu.
Uyu mugabo wanabaye Umusirikare yuriye indege ya Gisirikare ubundi imwerekeza mu kirwa cya Maldives gisanzwe ari inshuti y’Igihugu cye.
Iri hunga rya Perezida, ryemejwe n’umuvugizi w’Igisirikare cya Sri Lanka, Colonel Nalin Herath ndetse na bamwe mu bakozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri iki Gihugu.
Ubutegetsi bwa Perezida Gotabaya Rajapaksa bushinjwa n’abaturage kubateza akaga gakomeye kuko bugarijwe n’ubukene mu gihe iki Gihugu cyari gihagaze neza ku ruhando mpuzamahanga ariko ngo ubu no kubona uko bikora ku munwa ni ihurizo.
RWANDATRIBUNE.COM