Ibitero bitandukanye byagabwe n’inyeshyamba za ADF mubitaro bitandukanye byo muburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo byahitanye inzirakarengane zigera kuri 20 abandi batari bake barashimutwa ibi byose byabereye muburasirazuba bw’iki gihugu.
Nku’uko byatangajwe na MONUSCO ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe kugarura amahoro n’umutekano muburasirazuba bwa Congo ngo mubishwe harimo abana n’abandi barwayi bane batwitswe babona , bakaba batwikiwe mu ivuriro rya Lume riri mu mujyi wa Lume ni muri Kivu y’amajyaruguru.
Si ubwa mbere uyu mutwe ushinjwe ubugome ndenga kamere nk’ubu kuko uyu mutwe niwo mutwe w’inyeshyamba wica abantu benshi muburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Amakuru dukesha isoko ya Rwanda tribune iri muri Rutchuru yatangaje ko intambara ikomeye ikomeje guca ibintu ndetse kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru intambara hagati y’izi nyeshyamba n’ingabo za Leta zifatanije n’iza MONUSCO yari igikomeje.
Nk’uko uyu muryango w’abibumbye wakomeje ubitangaza ngo abantu barenga 30 baburiwe irengero, amazu Atari make aratwikwa.
Ingabo za MONUSCO zoherejwe kugarura amahoro muburasirazuba bwa Congo , aka gace kahindutse isibaniro ry’imitwe y’inyeshyamba itagira ingano ,muriyo hakabamo ADF, M23 Mai Mai n’iyindi.
Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC n’iki gihugu cya DRC cyamaze kwinjiramo, uherutse kwemeza ko ugiye kohereza ingabo mu burasirazuba bw’iki gihugu guhashya iyi mitwe , nyamara kugeza na n’ubu ntacyari cyakorwa.
Umuhoza Yves