Polisi y’igihugu cy’u Burundi yerekanye abanyarwanda ba biri bashakaga kujya mu Bubirigi bakoresheje ibyangombwa by’ibihimbano.Polisi yasobanuye ko aba bantu bafashwe kuwa 03 Nyakanga uyu mwaka, babanza gukorwa ho amaperereza .
Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi Ngarukiye Pierre ,yavuze ko aba bantu binjiye mu Burundi baturutse mu Rwanda yagize ati” umugabo yaje aturutse mu Rwanda aje gutora umugore amuzaniye n’urwandiko rw’inzira cyangwa se Pasipolo , n’uyumugore ni umunyarwanda kazi, hanyuma bageze ku kibuga cy’indege I Bujumbura ababishinzwe bagize amakenga batangira kubakoraho iperereza
Uyu mugabo wari ufite uru papuro rw’inzira ruriho amazina ya Nkunzurwanda Salama akagira n’iyindi Pasiporo yagombaga kunderaho agiye mu bu Birigi.
Naho uyu mugore bivugwa ko yashakiwe Pasiporo na mubyara we uba mubu Faransa ku mazina ya Akariza Juliette nk’umuntu usanzwe aba mu Bufaransa hanyuma inyuzwa mu Rwanda.
Uyu mugore wagombaga gufata indege nk’umuntu usubiye aho yaje aturuka yabanje guhisha pasiporo yinjiriye ho mu Burundi kugira ngo akoreshe Pasiporo shya yagombaga kumufasha kugera mu Bubirigi.
Uyu mugore rero ngo akaba yaragerageje gutanga ruswa ngo ibyo yifuza bigerwe ho nyamara biranga biba iby’ubusa.
Abashinzwe ubiurenganzira bwa muntu mumashyirahamwe ashinzwe gutwara abantu yatangaje ko kuba aba bantu berekanywe bitanga isura ko bari buze gukurikiranwa biciye mu mategeko.
Kugeza ubu u Rwanda ntacyo rwari rwatangaza kubyerekeranye n’iyi nkuru.
Umuhoza Yves