Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igifungo cya burundu umugabo wo mu Karere ka Bugesera nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugore we amutemesheje umuhoro.
Ni icyemezo cyasomwe tariki 08 Nyakanga 2022, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko Nkundabagenzi Sylvestre ahamwa n’icyaha cyo kwica umugore we.
Mu rubanza rw’uyu mugabo rwabaye tariki ya17 Kamena 2022, ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, uburyo uyu mugabo yakoze iki cyaha cyo kwica umugore we yarabigambiriye.
Uyu mugabo yishe umugore we ubwo yamusangaga mu rugo yicaranye na mugenzi we baturanye ahita afata umuhoro amutema mu mutwe anamukata ku ijosi mugenzi we ahita atabaza nyuma ariruka ashaka gucika ariko ahita afatwa.
Uru rubanza rwabereye mu ruhame ahakorewe icyaha mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama aho uregwa atavuze ibintu byinshi usibye gusa kwemera icyaha akagisabira imbabazi mu gihe Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya Burundu.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uregwa n’umugore we [nyakwigendera] bari basanzwe bafitanye amakimbirane aho umugore yari yarareze umugabo we icyaha cy’ubushoreke n’icyaha cyo gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya.
RWANDATRIBUNE.COM