Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda, Dr Bayisenge Jeanette yagaragaje ibyishimo yatewe n’umwanya wa 6 u Rwanda rwabonye muri Raporo yitwa Global Gender Gap Index rukorwa na Word Economic Forum.
Muri iyi Raporo , u Rwanda ruza ku mwanya wa 6 mu bihugu byimakaje uburinganire mu nzego z’ubuyobozi, aho ruri inyuma y’ibihugu nka Iceland, Finland, Norway, New Zealand na Sweden.
Minisitiri Bayisenge abinyujije mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter, yagaragaje ko yishimiye uyu mwanya u Rwanda rwabonye ndetse ashimangira ko ibyo u Rwanda rugeraho bidakwiye guhagarara.
Yagize ati:”Nguyu umusaruro w’Ubuyobozi bwiza. Rwanda Imbere cyane. Ikirere niwo mupaka”
U Rwanda rwaje ku mwanya wa Mbere ku mugabane wa Afurika, aho rukurikirwa n’igihugu cya Namibia, Afrika y’Epfo,Burundi na Mozambique.
Bimwe mu bishingirwaho hakorwa iyi Raporo, harimo : Amahirwe ahabwa abagore mu rwego rw’ubukungu n’ishoramari,Amahirwe abagore bahabwa mu burezi, Ubuvuzi bwihariye abagore bahabwa n’uko bitabwaho mu gihe baganye amavuriro n’uko bahabwa imyanya mu buyobozi bukuru bw’Ibihugu.
Muri iyi Raporo yavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 146 by’Isi, ibihugu biherekeje ibindi kuri uru rutonde ni Afghanistan(146),Pakistan(145),Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(144),Iran(143)na Chad(142).
Nguyu Umusaruro w'Ubuyobozi bwiza? Rwanda imbere cyane. The sky's the limit? pic.twitter.com/DBEknjxuAY
— Bayisenge Jeannette, PhD (@BayisengeJn) July 13, 2022