Kapiteni Anthony Mwalushayi Umuvugizi w’urwego rwashyiriweho kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo Sokola 1 ikorera muri Kivu y’amajyepfo, yavuze ko badashobora kwemerera umwanzi gukomeza gushavuza abaturage babo.
Ibi uyu muvugizi wa Sokola 1 yabitangaje mu kiganiro yahaye radio okapi kuri uyu wa 13 Nyakanga ,ubwo yabazwaga ikiri gukorwa kugira ngo FARDC ihashye inyeshyamba za ADF zikomeje kumena amaraso y’inzirakarengane z’abasivire muri Kivu y’amajyaruguru, ishobora no kwadukira utundi duce.
Uyu muvugizi yatangaje ko bafashe izindi ngamba zo gucunga umutekano wo muri kariya gace kandi yatangaje ko batazihanganira uwariwe wese uzagaragaraho ubufatanyacyaha n’izinyeshyamba, zifatwa nk’umutwe w’iterabwoba.
Yagarutse kubitero biherutse kuvugwa bya ADF avuga ko byari bigamije kubohora inyeshyamba zabo zifungiye mu mujyi wa Beni ,ibi bitero rero byari bigamije kurangaza abantu kugira ngo bahugire muri ibyo hanyuma nabo babohore inyeshyamba zafashwe na FARDC.
Ikindi gitero kandi cyagabwe kuri Gereza ya Kangbayi ,itera no mu mujyi wa Bulongo ari ko ibi byose byasubijwe inyuma n’ingabo z’igihugu FARDC
Umuhoza Yves