Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdallahian yateye utwatsi ibirego bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’ibihugu by’uburayi (EU) bishinja Igihugu cye ko cyenda koherereza u Burusiya indege z’intambara zo mu bwoko bwa Drone. .
Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cy’abataliyani “Republicca”, ndetse anavuga ko Iran itazagira uruhande ibogamiraho mu makimbirane ahanganishije u Burusiya na Ukraine.
Yagize ati “Dufitanye ubutwererane butandukanye n’u Burusiya harimo n’ubutwererane mu by’umutekano. Ariko muri aya makimbirane nta ruhande na rumwe tuzafasha kuko twifuza ko aya makimbirane ahagarara.”
Akomeza avuga ko kimwe mu bikomeza gutiza umurindi amakimbirane hagati ya Ukraine n’u Burusiya, ari ukuba bimwe mu Bihugu by’Uburengerazuba, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifite inganda zicura intwaro, bakaba bashishikajwe no kuzicuruza no kungukira mu ntambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Yashimangiye ko Iran izarwanya igikorwa cyose kigamije kwenyegeza umuriro muri Ukraine ngo kuko icyo Iran igamije ari uguhagarika ayo makimbirane.
Ku wa mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, Jake Sillivan umujyanama wa Perezida Joe Bidden mu by’umutekano, yashinje Iran ko iri mu myiteguro yo guha u Burusiya indege z’intambara zo mu bwoko bwa Drone zirenga ijana.
Ku rundi ruhande ariko Ibihugu byinshi by’uburengerazuba birangajwe imbere na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, bikomeje guha Ukraine Intwaro zikomeye zo mu bwoko bwa Missile launchers, ibifaru n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Drone mu gihe u Burusiya bwo buvuga ko gukomeza guha Ukraine izo ntwaro bizatuma intambara irushaho gutinda no gukomerera abanya-Ukraine.
Ibi bije mu gihe Perezida w’u Burusiya, Vladimil Putin ategerejwe i Tehran ku wa 19 Nyakanga 2022 guhura na mugenzi we Ebrahim Raisin na Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya nk’uko biheruka kwemezwa n’ibiro bikuru bya perezidansi y’u Burusiya.
Ku munsi w’ejo tariki ya 13 Nyakanga 2022, Dmitry Peskov umuvugizi w’ibiro bikuru bya Perezida Vladimil Putin, yavuze ko perezida Putin atazaba ajyanywe no kuganira ibirebana n’izo Drones z’intambara bivugwa ko Iran ishaka guha u Burusiya.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM