Ihuriro ry’abakirisitu (ECC ) bo muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, riri mu nama nyungurana bitekerezo iyi nama ikaba iri kubera I Kinshansa iyi nama yatangiye kuwa 13 kugeza kuwa 14 Nyakanga yo gutegura amatora ateganijwe umwaka utaha muri 2023.
Iyi nama iteranye igamije kandi gusuzuma no gusesengura amategeko agenga amatora yashyizwe ho kuwa 05 Nyakanga, ibi bikagaragaza ko igikorwa cyo gutegura amatora kigiye guhita gitegurwa guhera ubu.
Umuvugizi wa ECC Revera ( Reverend ) Eric Nsenga we yavuze ko ubwo bamaze kunoza amategeko ubu hagiye gukurikiraho ,gutegura amatora , ati “ dutegereje indanga minsi y’amatora no kumenya umubare w’abazatora.”
Uyu muvugizi yongeye ko ECC n’inama y’Abepiskopi yo muri DRC (CENCO) bazagira ubutumwa bahuriye ho murin aya matora.
Yongeye kuvuga ko izi nzego zose zifite inshingano zo gutegura amatora no gukemura amakimbirane akomeje kugenda yibonekeza muri Repuburika iharaniraDemukarasi ya Congo.
Umuhoza Yves