Teritwari ya Rutchuru ni kamwe muduce tubarizwa muri Kivu y’amajyaruguru twibasiwe bikomeye n’inyeshyamba za ADF muri iyi minsi ndetse no mu gihe cyashize.uyu mutwe w’inyeshyamba ukunze kwibasira abasivire ndetse ukaba ariwo mutwe w’inyeshyamba bivugwa ko uhitana abantu benshi muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Kugeza ubu abaturage bo muri aka gace nti bakiryama kubera gutinya ibitero by’izi nyeshyamba zihinduye nk’ibirura bihiga abantu ngo bibarye. Muri iki cyumweru cyonyine imbaga nyamwinsi y’abantu imaze kuhaburira ubuzima naho abatagira ingano baburiwe irengero.
Kubera gutinya ko izi nyeshyamba zaza kubambura ubuzima ,abaturage iyo bumaze kwira berekeza mubigunda batinya ko bajya mu mazu yabo izi nyeshyamba zikahabasanga zikabambura ubuzima. Allied Democratic Forces, cyangwa se ADF mumagambo ahinnye ni umutwe w’inyeshyamba ukomoka muri Uganda, wiyitirira Leta ya islamu wanashyizwe ku’urutonde rw’imitwe yiterabwoba na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Bamwe mu baturage bo mu gace ka Rwangoma muri Beni, babwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru ko basigaye barara hanze , ibi bigaterwa n’uko ingabo zakabarindiye umutekano zajyanywe kurwanya M23 , nyamara bariya ntacyo batwaye abaturage nka zino nyeshyamba za ADF zigiye kumara abaturage , kuko mugitero cy’ejo bundi bahitanye abantu barindwi abandi barashimutwa.
Aba baturage bavuga ko basigaye bagabwaho ibitero no munyengero z’ingabo z’igihugu FARDC , turasaba izi ngabo kwita ku kazi kabo rwose.
Kubyerekeranye n’iki kibazo ,umuvugizi w’Ingabo ziri mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, Sokola 1, Capitaine Antony Mwalushay, yahumurije abaturage bo muri Rwangoma, agiraAti “Haba mu gace ka Rwangoma cyangwa mu gace ka Paida, tugiye kongerera imbaraga ibikorwa by’umutekano.”
Uretse muri iki gihe abaturage barimo kwicwa muri Rwangoma, muri Kanama 2016 nabwo nibura abaturage 50 biciwe mu gitero cya ADF, ku buryo kugeza ubu batagira umwanya wo gusubiza umutima mu gitereko.
Uretse muri Kivu y’Amajyaruguru, umuyobozi w’ikigo cy’ibarurishamibare muri RDC (INS) ku rwego rw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Innocent Kadekere, ku wa Gatatu yatangaje ko imibare yerekana ko abaturage barimo kurushaho gutera icyizere inzego z’umutekano n’iz’ubutabera muri iyo ntara.
Ni ijambo yavuze ku wa Gatatu bari mu gikorwa cyo gukusanya imibare ku bijyanye no kubaka amahoro n’ubwiyunge muri icyo gihugu.
Yagize ati “Twaje gusanga hafi ibipimo byose bisa n’ibyamanutse. Byamanutse mu buryo babona umutekano, icyizere bafitiye inzego z’umutekano za gisivili ndetse n’igisirikare. Ni imibare tuzashyikiriza abadepite kugira ngo bagire uruhare mu gufata ibyemezo byatuma habaho impinduka.”
Muri iki gihe ubutegetsi bwa Congo bushyize imbere intambara burimo kurwana na M23, ku buryo ari ho hashyizwe ingufu zose mu gihe iki gihugu kirimo imitwe yitwaje intwaro irenga 120.
Abadepite bahagarariye uduce twa Beni, Butembo na Lubero mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, baheruka kugaragaza impungenge z’umutekano muri utwo duce, nyuma y’uko abasirikare bari badukambitsemo bajyanywe ku rugamba rwo kurwanya M23, hagasigarira aho.
Sibo bonyine batewe impungenge no kuvanwa mubirindiro kw’ingabo za Leta kubera gutinya izi nyeshyamba.
Depite Grégoire Kiro Tsongo yagize ati “Dutewe impungenge no kuvana ingabo mu birindiro byazo i Beni kugira ngo zijye gutanga umusanzu muri Rutshuru na Bunagana. Ibi biraha rugari ADF n’indi mitwe yidegembye, twabonye ibintu nk’ibi mu duce twa Bulongo na Lume mu minsi mike ishize.”
Nyamara izi mpuruza nti zahawe agaciro n’ubuyobozi bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo , kugeza ubwo ibyari bifitiwe amakenga bi bereye.
Umuhoza Yves