Mukwezi gushize nibwo abahagarariye Inama y’igihugu y’ubumwe no guhuza Abarundi barahiriye imirimo bashinzwe, iri tsinda rigizwe n’abahagarariye amashyaka yose akorera mu gihugu . uyu muryango ukaba uyobowe na Olivier Nkurunziza ukomoka mu ishyaka UPRONA ikaba ari ishami ribarizwa muri Leta ndetse rikaba rinakomokamo umukuru w’igihugu.
Uyu muryango washyizweho mu rwego rwo kurwanya ubwumvikane buke bukunze kugaragara hagati y’amashyaka ndetse n’amoko atandukanye abarizwa mu gihugu cy’u Burundi.
Ibi bizafasha abarundi kurebera hamwe ibibazo byabo kuburyo umwiryane ukunze kugaragara ucika burundu mu gihugu cyacu.uyu muryango uzakurikirana uko bwije n’uko bukeye intambwe iterwa n’Abarundi mubijyanye no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu cyacu cy’u Burundi.
Umwe mubanyapolitiki baba hanze y’igihugu Jeovani Mugwengezo umwe mubahagarariye ishyirahamwe ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta, SEFORO uri Arusha we avuga ko byari byaratinze kuko iyo witegereje amakimbirane agaragara mu gihugu kandi uyu muryango wakagombye kuba uhari ugakemura ibi bibazo.
Bizadufasha gushyira hamwe nk’imitwe itavuga rumwe na Leta biduhe umwanya mwiza wo gutambutsa ibitekerezo byacu nk’abanyapolitiki kuburyo bworoshye.
Gerard Hakizimana uyobora umuryango udaharanira inyungu za Politiki FORCONEF yavuze ko ukurikije imvururu zabaye muri 2015 uyu muryango wari ukenewe, kandi n’ubwo watinze wishimiwe.
Uwineza Adeline
(Xanax)