Abatangiye kunyamagana bavuga ko nakoze ishyano kubera ko ntashyigikiye amagambo Perezida aherutse gutangaza avuga ko ashobora kongera kwiyamamaza mu yindi myaka 20 ,ibi binyuranije n’itegeko nshinga tugenderaho uyu mwanya, ntibaziko tugendera kuri Demukarasi.
Ibi uyu muyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green party of Rwanda ) yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru witwa Janvie Popote wo kuri Primo tv , ubwo yabazwaga ku kibazo giherutse gukomozwa ho na Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru wa France 24 kubyerekeranye no kuba yazongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, agasubiza ko yiteguye no kuba ya kwiyamamaza n’iyindi myaka 20
Uyu muyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi usanzwe ari mu nteko ishinga Amategeko , yavuze ko umuntu wese ubona ikitagenda neza cyangwa se ikitari mu mucyo afite uburenganzira bwo ku kivuga, iyo niyo Demukarasi twese duharanira.
Yakomeje kandi avuga ko igihugu cyacu gikeneye impano ya Perezida Kagame yo kurekura ubutegetsi mu mahoro ,uburyo bwiza bwo gukura umuvumo wo kugundira ubutegetsi no kuburekura biciye mu ntambara byibasiye abayobozi bayoboye u Rwanda kuva na kera.
Yatanze urugero avuga ko uhereye k’abami nibura 3 basimbuwe n’abaperezida bose bayoboye iki gihugu bagiye barekura ubutegetsi bishwe cyangwa se bahunze, uwo bitagenze gutyo yarafunzwe ,uwo muvumo mubi rero dukeneye kuwusimbuka, tuakarangwa na Demukarasi.
Umuhoza Yves