Abanyapolitiki n’Abaturage batandukanye bo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragaje uburakari ndetse banenga Perezida Museveni k’uburyo ari kwitwara ku kibazo cya M23.
Ibi byaturutse ku gisubizo Perezida Museveni yahaye intumwa perezida Felix Tshisekedi yari yamwoherereje kuwa 14 Nyakanga 2022 amusaba ubufasha cyangwa kugira uruhare mu gukemura ikibazo cya M23.
Mu buryo bwatunguye abakongomani ,Perezida Museveni yasubije Izi ntumwa zari ziyobowe na Alex Gisaro Muvunyi Minisitiri w’Umurimo muri DRCngo, wari kumwe n’itsinda rigizwe na Mj Gen Ntumba Buamundu Frank umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu bikorwa bidasanzwe bya gisirikare na Lt Gen Rwibasira Obed Ruyumba umugaba mukuru w’ungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FARDC
Perezida Mueveni yasubije izi Ntumwa ko nta bundi bufasha cyangwa umuti w’ikibazo yabaha usibye kwicara bakagirana ibiganiro n’umutwe wa M23.
Ibi byarakaje abakongomani cyane ,maze batangira gutuka perezida Museveni bavuga ko n’ubusanzwe ntaho Uganda itandukaniye n’u Rwanda ibihugu bashinja gufasha M23 ndetse ko Perezida Museveni asanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye n’inshuti yakadasohoka ya Perezida Paul Kagame.
Patrick Mundeke ubarizwa mw’ishaka PER( parti Ensemble pour la République ) rya Moise Katumbi yavuze ko Perezida Museveni ntakindi gisubizo yari guha intumwa za Perezida Felix Tshisekedi ngo kuko ari umwe mu bashigikiye ndetse banatera inkunga M23.
Yagize ati:” Perezida Museveni n’umwe mu bateje ikibazo. Ntabwenge buri mu kugirana ibiganiro n’abateje ikibazo”
Ku mbuga nkoranyambaga abakongomani batandukanye n’abo bagaragarije uburakari Perezida Muveveni bamwita umugambanyi ngoo akaba ari umwe mu bashinze ndetse bagitera inkunga M23.
Kwibasira Perezida Museveni bije nyuma yaho abakongomani mu ngeri zitandukanye bamaze igihe bibasira Perezida Paul Kagame bamushinja gufasha M23
N’ubwo abakongomani bakomeje gushira u Rwanda na Uganda mu gatebo kamwe, ko gufasha M23 ibi bihugu byombi ntibyahemye guhakana ibyo birego bivuga ko ntaho bihuriye na M23 kuko ari umutwe w’abakongomani bityo ko ibibazo by’abakongomani byagakwiye kucyemurwa n’abakongomani ubwabo.
HATEGEKIMANA CLAUDE