Umunyapolitiki Jean Marc Kabund wigeze kuyobora ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi, yaharutse arasizora, avuga ko yiyemeje guhangana na we mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2023 ndetse ko ubutegetsi bwe bunaniwe ku buryo budakwiye kuyobora Abanye-Congo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga, Jean Marc Kabund yatangaje ibizibandwaho n’ishyaka rye AC (Alliance pour le Changement) ryiteze guhangana n’irya Tshisekedi mu matora ya 2023.
Yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bugeze aharindimuka bityo ko abantu bakwiye guhaguruka bakaburwanya aho kwirirwa bamagana u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23.
Uyu munyapolitiki wagaragaye mu mashusho ahangana bikomeye n’abapolisi yavuze adashize amanga ko Guverinoma ya Congo igizwe n’abo yise amabandi ahora ashyize imbere gusahura Igihugu cyabo.
Yagize ati “Kuba nta buyobozi buhamye dufite mu Gihugu, byadushyize mu kibazo cya dipolomasi idahamye. Ingendo zitabarika nta musaruro zigeze zitanga mu kumvisha izindi Guverinoma gushyigikira igihugu cyacu.”
Yakomeej agira ati “Abayobozi dufite nta mavugurura n’amwe bigeze bakora mu nzego z’umutekano ukurikije uko bazisanze. Ikibabaje, abasirikare n’abapolisi babaho mu buzima bubabaje cyane. Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi, nta n’impuzankano n’imwe yigeze ihabwa abasirikare cyangwa abapolisi.”
Jean Marc Kabund atangaje ibi nyuma y’iminsi micye, Martin Fayulu na we witeguye guhangana na Tshisekedi mu matora ataha, atangaje ko ubutegetsi bw’uyu Muperezida, bunaniwe.
Martin Fayulu byumwihariko yagarutse ku kuba Tshisekedi yaranajiwe gukemura ikibazo cya M23 avuga ko ifashwa n’u Rwanda, asezerana Abanye-Congo ko igihe azaba yatorewe kuyobora Igihugu cyabo azarandura burundu iki kibazo.
RWANDATRIBUNE.COM
uyu muntu se witukuza ubwo abaye Perezida mukurogo yose ntiyahita yimukira muri Kongo?
ariko Kongo waragowe.