Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi kuva kuri uyu wa Mbere ari muri Espagne ku bw’impamvu z’uburwayi.
Nkuko byemejwe numwe mu bamuba hafi, Perezida Félix Tshisekedi yagiye mu mujyi wa Marbella uhererete mu majyepfo ya Espagne mu rwego rwo kwivuza ndetse n’ikiruhuko cy’uburwayi.
Ikinyamakuru ACTUALITE.CD, gitangaza ko gikurikije amakuru cyabonye, Perezida Félix Tshisekedi atazamara igihe kinini muri Espagne.
Mbere yuko yerecyeza mu Burayi, Perezida wa Congo, yari yabanje kwerecyeza i Lusaka muri Zambia aho yitabiriye inama ngarukagihembwe ya kane y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabaye ku Cyumweru.
Perezida Félix Tshisekedi yari ahagarariye RDC nk’Igihugu cyo muri Afurika yo hagati.
Ni inama yibanze ku bikenewe mu Bihugu bya Afurika kugira ngo birusheho kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi.
RWANDATRIBUNE.COM