Umuvugizi wa Giverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’Itumanaho Patrick Muyaya yiyongeye ku bandi bategetsi b’iki gihugu bagaragaje kutanyurwa n’ibikorwa bya MONUSCO, yemeza ko nayo ari umufatanyabikorwa w’abahungabanya umutekanpo w’igihugu.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Patrick Muyaya yagize ati:”Imiryango Mpuzamahanga ikwiye gufatwa nk’abafatanyabikorwa b’abahungabanya umutekano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo”
Muyaya asanga igihe kigeze ngo igihugu cye cyihaze umutekano bitagombeye imiryango mpuzamahanga. Ati” Ntabwo tugifite umwanya wo kubona abaogore n’abana bacu birirwa bahunga mu gihugu cyabo. Twiteguye gutanga ikiguzi n’ubwo byadutwara ubuzima , ariko ntituzongera kwicara ngo turebere cyangwa ngo dutegereze ko hari abantu b’ibitangaza bazaza kudutabara.”
Patrick Muyaya yavuze ko MONUSCO yakoze akazi keza, gusa yakabaye ikora ibirenze ibyo yakoze mu bihe byashize.
Yagize ati:” Ntabwo wagereranya MONUSCO ya none n’ibikorwa yakoraga mu myaka 10 ishize ubwo M23 yakubitwaga inshuro. Twizera ko Imiryango mpuzamahanga yakabaye ikora ibirenze gusohora inyandiko byayiranze mu myaka 25 ishize.”
Ijambo rya Minisitiri Muyaya ryikoma MONUSCO rije rikurikira ibiheruka gutangazwa na Perezida wa Sena y’iki gihugu Bahati Rukwego, wemeje ko RDC izabona amahoro ari uko Ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu(MONUSCO) yavuye ku butaka bw’iki gihugu.