Uvuze ko umuntu yirongoye, mu bitekerezo by’urubyiruko rw’uyu munsi hashobora kuzamo ingeso yateye yo “Kwikinisha”. Gusa siko byagenze kuri Kshama Bindu, umuhindekazi w’imyaka 24 y’amavuko wahisemo kuzamara ubuzima bwe bwose yibana nk’umugore n’umugabo.
Kshama Bindu we ubwe, yahisemo kwiyambika impeta yambara imyambaro y’abageni ajya mu rusengero yiyemeza gukora ubukwe nawe ubwe.
Al Jazeera yakurikiranye ubukwe bwa Bindu bwabaye kuwa 8 Kamena 2022 yavuze ko byari ibigaragarira amaso y’uyu mugeni ko yishimiye ubukwe yikoranye.
Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa Al Jazeera, yavuze ko abantu bafashe ibyo yakoze mu buryo bunyuranye,aho ngo hari n’abamubonye nk’igicibwa mu muryango abarizwamo usanzwe ugendera ku mahame atoroshye aranga imyemerere y’aba Hindu.
Yagize ati:”Abantu barimo kundeba nabi. Birasa naho babona nakoze icyaha”
Ubukwe bw’uyu mukobwa avuga ko yatekereje kubukora , mbere gato y’amaze atatu, nyuma yo kureba Filimi ica kuri Nretflix yiswe Anne With An E igaragaramo umwana muto w’imfubyi wagiye afatwa nabi mu gihe yari akiri muto.
Bindu, avuga ko yifuzaga kwibona yambaye ikanzu y’abageni, gusa atigeze na rimwe aba umugore w’undi muntu.
Yagize ati:” Nashakaga kuba umugeni ariko ntari umugore”
Bindu avuga ko ubwo yirebaga mu ndorerwamo yambaye umwambaro w’ubukwe, yabonye bihagije kwibona nk’umugeni ubereye Ubuhinde.
Impuguke mu buzima zivuga iki ku buzima bwa Bindu Kshama?
Impuguke mu by’ubuzima zemeza ko gutekereza kwikorana ubukwe(Solo gamy) ari igikorwa cyo kwikunda gukabije kiba cyaratewe ahanini n’amateka nyiri ukugikora yanyuzemo.
Umushakashatsi Anusnigdha, usanzwe akora ubushakashatsi ku ndwara zo mu mutwe muri Kaminuza Birmingham mu Bwongereza, agereranya ibyabaye kuri Bindu nk’ihungabana yatewe n’uko ku myaka 8 y’amavuko yagiye ahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsinda inshuro nyinshi.
Yagize ati:” Muri ibi bihe by’imbuga nkoranyambaga yahisemo kugaragaza ihungabana rye, kuko yaketse ko abantu babyakira byihuse bityo bikaba byamufasha kwiyumva nk’umuntu udasanzwe mu rwego rwego kwirengagiza ibikomere by’uburimwe yanyuzemo.”
Bindu yemera ko ku myaka 8 yafashwe ku ngufu inshuro nyinshi, ndetse ngo byatumye yanga igitsina gabo aho kiva kikagera.
Raporo y’ikigo NCRB gikora iperereza ku byaha mu Buhinde cyemeza ko kuva mu mwaka 2022, abana basambwanya bazamutseho 40%.