Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byatangajwe ko yagiye i Burayi ku mpamvu z’uburwayi, yagaragaye yasohokanye n’inshuti ze mu gace ka Marbella ko muri Espagne bari kwishimisha mu mazi.
Inkuru y’Ikinyamakuru La Libre Beligique igaragaza ko Perezida wa RD Congo watangaj e ko ari muri Espagne ku mpamvu z’uburwayi yibereye mu biruhuko by’impeshyi. Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ibi biruhuko arimo i Marbella byateguwe hifashishijwe akayabo ka Miliyoni 4 z’Ama-Euro.
Aha i Marbella, Tshisekedi ari mu biruhuko we n’inshuti ze bagaragaye batembere mu Nyanja ya Mediterane bari mu bwato bwo mu bwoko bwa Yacht bugendwamo n’abagashize. Perezida kandi agaragara ari kumwe n’abantu benshi muri ubwo bwato bwanywa amayoga ahenze ndetse ngo hari n’itsinda ry’abakobwa ribagaragiye.
Tariki 19 Nyakanga 2022, nibwo Perezida Tshisekedi yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Espagne, ibiro bye byahise bitangaza ko agiye kubonana na muganga usanzwe ukurikirana uburwayi bwe bw’Umutima.
Ibiro bye byanatangaje ko Tshisekedi azaboneraho gufata ibiruhuko by’impeshyi by’igihe gito mbere y’uko agaruka mu gihugu cye cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu munsi, Perezida Tshisekedi yagombaga kugaragara mu nama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iteraniye i Arusha ku cyicaro cy’uyu muryango.
Nyuma yo kutaboneka, muri iyi nama Tshisekedi yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe we Jean Michael Sama Lukonde.