Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Tibuhaburwa Museveni yagize, Hon Nobert Mao Minisitiri w’Ubutabera, nyuma y’umunsi umwe gusa, Ishyaka rye DP risinyanye amasezerano y’Ubufatanye na RNM iyobora iki gihugu.
Nk’uko bigaragara ku nyandiko yashyizweho umukono na Perezida Museveni, avuga ko kugira Norbert Mao ugize guverinoma abyemererwa n’ingingo y’113 n’114 mu tegeko nshinga rya Uganda nkuko ryavuguruwe mu mwaka 1995.
Cyakora abenshi babibona nk’igihembo Perezida Museveni ahembye uyu mugabo bagiranye amasezerano y’ubufatanye yasinyiwe mu biro bya Perezida wa Uganda i Entebbe ku munsi w’Ejo kuwa 20 Nyakanga 2022, aho ishyaka rye Democratic Party ryemeye ko rigiye kugandukira National Resistance Movement (NRM) ya Perezida Museveni iyoboye igihugu kuva mu mwaka 1986.
Mu bandi binjijwe muri Guverinoma ya Uganda , barimo Hon Beatrice Akoli , wari umudepite mu nteko ya Uganda uhagarariye akarere ka Agogo, aho yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenzura n’ubukungu mu biro bya Perezida Museveni.
Hari kandi Hon Peter Ogwang wagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi na Siporo isanzwe iyoborwa n’Umugorwe wa Museveni Janet Katahaah Museveni.
Norbert Mao wagizwe Minisitiri w’Ubutabera akaba n’ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga itegeko nshinga, we n’ishyaka rye DP bahanganye na Museveni mu matora yabaye muri Mutarama 2021, gusa baza gutsindwa amatora na NRM.