Umuganga w’Umunye-Congo ukomeye wahawe igihembo kiritiwe Nobel, Dr Mukwege Denis yagaragaje impungenge aterwa n’ingabo zihuriweho ziturutse mu Bihugu b’Umuryango wa EAC zigomba koherezwa mu Burasirazuba bwa DRCongo guhangana n’imitwe yitwaje Intwaro irimo M23.
Ibi bikubiye mu itangazo yasohoye ku munsi w’ejo tariki ya 20 Nyakanga 2023 ubwo yakomozaga ku kibazo cy’umuteno mu burasirazuba bwa DRCongo.
Yagize ati “Dipolomasi ya Perezida Tshisekedi mu Karere iratwerekeza mu kurushaho gukomeza ikibazo cy’umutekano no gutuma kirushaho gutinda mu Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru. Twatengushywe cyane n’ubufatanye bwacu na MONUSCO, ndetse Perezida Tshisekedi yagiranye ubufatanye bwa Gisirikare na Uganda amezi atandatu yose ariko nta musaruro byatanze. None ngo Perezida Thisekedi agiye mu bundi bufatanye bw’ingabo ziturutse muri EAC.”
Yakomeje agira ati “Ntacyo bizatanga ahubwo bizarushaho gukomeza no gutinza ikibazo.”
Dr Mukwege akomeza avuga ko iyi politike ya Tshisekedi ishingiye ku bufatanye n’Ibihugu bigize Umuryango wa EAC mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo nta musarura yatanga, kuko muri uwo muryango habarizwamo Ibihugu bifite uruhare muri icyo kibazo.
Yongeraho ko uburyo bwiza bwo gukemura icyo kibazo mu buryo burambye, ari ukuvugurura igisirikare cya FARDC mu rwego rwo kucyongerera ubushobozi n’ubunyamwuga kugira ngo kibashe guhangana n’imitwe yitwaje intwaro no kurinda ubusugire bwa DRCongo.
Dr Mukwege yasohoye iri tangazo nyuma yaho umuryango w’Ibihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika (EAC) ku wa 16 Kamena 2022 byemeje umwanzuro wo kohereza mu Burasiraziba bwa DRCongo ingabo zihuriweho mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Dr Mukwege yiyongeye ku bandi banyapolitiki nka Jean Marc Kabund, Vital Kamele n’abandi bakongomani batandukanye bakomeje kunenga politiki ya Perezida Felix Tshisekedi igamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRCongo bemeza ko ntakizere itanga
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM
Ese Abayobozi batandukanye ba Politiki cg Amashyaka muri RDC ko nta na hamwe bagaragaza ko hari ubwicanyi bwibasiye abanyekongo bavuga ikinyarwanda bunaboneka ko ari Jenoside, ntibanakomoze k’ukuba abarwanyi ba M23 ari abenegihugu bashobora kumvwa ku mpamvu zabo zo kurwana ngo zisuzumwe zihabwe umurongo zishakirwe igisubizo gikwiye? Ni ukuberiki Urugamba rwa FPR, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ihagarikwa ryayo bidaha isomo ibindi bihugu cy cy ibyo muri aka Karere ngo bikumire hakiri kare? Uwagira igisubizo yambwira pe!