Mu ibaruwa yandikiye Antony Blinken, Umunyamabanga wa Leta Zunze bumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga,Senateri Robert Mendez yasabye USA Gufatira u Rwanda ibihano.
Senateri Robert Mendez yabwiye Antony Blinker ko ntagushidikanya ko u Rwanda na Uganda bashyigikiye ndetse binafasha umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’ubutegetsi bwa DR Congo.
Akomeza avuga ko mu mwaka wa 1996 u R wanda na Uganda byateye DR Congo, naho mu 2012 ibi bihugu byongera gufasha umutwe wa M23 ndetse unafata umujyi wa Goma mu gihe vuba aha guhera 2021 byongeye gushyigikira M23.
Senateri Mendez yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagakwiye guhindura imyitwarire yazo ku Rwanda maze zikagira ibihano zirufatira birimo guhagarika inkunga ya gisirikare n’iy’ubukungu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisanzwe ziha u Rwanda .
Kugeza ubu ariko ntacyo Antony Blinken aratangaza ku birebana n’ubusabe b’uyu mu senateri
Hategekimana Claude
Ese ni igitekerezo cye bwite cyangwa ni abasenateri bose??