Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Minisitiri Sergey azasura ibihugu bine byo muri Afurika guhera kuwa 24 kugeza tariki 28 Nyakanga 2022.
Mu bihugu Sergey Lavrov azasura birimo:Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baheruka gusinyana amasezerano y’ubufatanye, Uganda,Misiri na Ethiopia.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyin’amahanga mu Burusiya, Maria Vladimirovna Zakharova yemeje ko mu ruzinduko azagirira mu Burasirazuba bwa Afurika azagirana ibiganiro na Perezida Museveni wasabye u Burusiya kumufasha gukemura ikibazo cy’izamuka ry’ibikomoka kuri Petrol igihugu cye gihanganye naryo.
Usibye Uganda, Lavrov asazura Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baherutse kugirana amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare binyuze muri Ambasade y’iki gihugu iri Kinshasa.