Umunyamabanga w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo yemeje ko mu gihe u Rwanda rwakongera kumutangaho umukandida yiteguye kongera kwiyamamariza kuyobora uyu muryango muri manda ya Kabiri.
Ibi Mushikiwabo yabitangirije mu kiganiro L’Invité cya TV5 Monde gikorwa n’umunyamakuru Patrick Simonin. Muri iki kiganiro cy’iminota 12 n’amasegonda 58, Umunyamakuru abaza Mushikiwabo niba yiteguye kongera kwiyamamariza kuyobora OIF. Mushikiwabo asubiza ko we ubwe yiteguye mu gihe cyose igihugu cye cy’u Rwanda cyaba cyongeye kumutangaho umukandida yazongera kwiyamamariza kuyobora uyu muryango, cyane ko asanga hari imishinga myinshi yatangije yumva agikenye umwanya wo kuyikurikirana kugeza irangiye.
Yagize ati:”Njye ndahari, navuga ko mpari ndetse niteguye guhagararira igihugu cyanjye mu gihe cyaba gishimiye ko nongera kwiyamamariza kuyobora uyu muryango.”
Louise Mushikiwabo avuga ko kugeza ubu yumva yiteguye kandi mu gihe cyose u Rwanda rwamushyigikira yiteguye guhatanira kuyobora umuryango w’abakoresha Igifaransa muri manda ya Kabiri y’imyaka 4 iri imbere.
Yagize ati:”Ndi umukandida, mfite ishyaka ryinshi kuko hari imishinga myinshi tugomba gukomeza mu bihugu 88 bigize uyu muryango.”
Umunyamakuru amubajije niba bizamworohera kongera kwigarurira insinzi yavuze ko bigoye ariko yiteguye guhatana mu gihe yaba agiriwe icyizere agatorwa. Ati:”Dufite imishinga migari twatangije ariko ntirarangira,kandi ari imishinga ifitiye umuryango inyungu nyinshi. Hari uwo gushyiraho Radio Jeuneuse Sahel duherutse gutangiza mu mezi make ashize,ikeneye gukomera kuko izagira uruhare mu kumenyakanisha uyu muryango wacu. Nditeguye kandi ndahari mu gihe naba ngiriwe icyizere.”
Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora umuryango wa Organisation Internationale de la Francofonie kuwa 12 Ukwakira 2018 nu nama nkuru y’uyu muryango yabereye i Yerevan muri Armenia.