Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yemeje ko afite ubushake ko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo warangira bityo Ibihugu byombi bikongera kubana neza nkuko byari bimeze.
Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022 mu nama y’abakuru b’Ibihugu byo muri (CEEAC-ECCAS) yabereye i Kinshaza.
Mu imambo rye ubwo yatangizaga iyi nama, Tshisekedi yagarutse ku mubano w’Igigugu cye cya Congo Kinshasa n’u Rwanda umaze iminsi urimo igitotsi, avuga ko yaba ku ruhande rwa Congo ndetse no ku Rwanda, hari ubushake bwo kurandura ibi bibazo.
Yagize ati “Ni ibibazo nakurikiranye ubwanjye kandi ndifuza ko ibintu bisubira mu buryo, twese dufite ubusake.”
Ni inama ititabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda wahagarariwe na Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’imande zombi, Dr Vincent Biruta.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aheruka guhura na Tshisekedi mu ntangoro z’uku kwezi ubwo bahuriraga mu nama yiga ku bibazo biri hagati y’Ibihugu byabo, yabereye i Luanda muri Angola aho abakuru b’Ibihugu bemeranyijwe ko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo ugomba kurangira, bakanashyiraho Komisiyo yahawe izo nshingano.
Iyo komisiyo yanateranye bwa mbere mu cyumweru gishize aho intumwa z’u rwanda zari ziyobowe na Minisitiri Vincent Biruta mu gihe iza Congo zari ziyobowe na mugenzi we Christophe Lutundula.
Iyi nama y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo muri Afurika yo hagati, yabaye kuri uyu wa Mbere mu gihe muri iki Gihugu cya RDCongo haramukiye imyigaragambyo yo kwamagana ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
RWANDATRIBUNE.COM