Umubyeyi w’umwana witwa Maniriho James batuye mu Murenge wa Cyuve w’Akarere ka Musanze barasaba ubufasha, nyuma y’uko agonzwe akabura amaguru yombi , ubwishingizi bwatanga amafaranga akaribwa na se umubyara akabura ayo agura insimburangingo .
Maniriho James umwana wakoze impanuka agacika amaguru yose afite imyaka ibiri y’amavuko kuri ubu akaba yujuje imyaka 5 Abana n’ubumuga,umubyeyi we Maniraguha aratabaza inzego zibishinzwe gufasha umwana we akabona insimburangingo.
Maniraguha ubwo twaganiraga yagize ati”Umwana wanjye yagonzwe n’imodoka ya Nsengiyumva Emannuel ku wa 14 Ukwakira 2019 , namaze ukwezi mu bitaro murwaje njyenyine. Ise yari yaratwirukanye narahukaniye iwacu. Tuvuye mu bitaro haje abagabo bambwira ko ari abavoka baje gukurikirana ikibazo cy’umwana wanjye,ariko namenye ko bari boherejwe nase w’umwana sinamenye igihe ubwishingizi bwamuhereye amafaranga. Nyuma abo bagabo barambwiye ngo nimfate 750.000, niba nyanze yose nyabure! Narayafashe ariko ngo bari babahaye miliyoni 3.986.000 Frw ,ayandi abo bagabo bayasangiye nase,nta kintu kizima yamariye umwana wanjye.”
Maniraguha yakomeje agira ati”Ndasaba ubuyobozi ko bwamfasha umwana wanjye akabona insimburangingo zo kumufasha kugenda kuko njya guhingira abantu mvuye kumujyana ku ishuri bikambera imbogamizi.” Akomeza avuga ko no kumucyura bituma ava mu mirimo ye kare rimwe na rimwe akaba ashobora gukererwa cyangwa gutaha atinze.”
Abajijwe niba hari aho yaba yarigeze ageza iki kibazo mu buyobozi, avuga ko nta hantu yigeza ajya kuregera uretse kwa mudugudu nawe wamuteye utwatsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle yabwiye Rwandatribune ko iki kibazo bakizi kandi ko batangiye kugikurikirana.
Visi Meya Kamanzi akomeza avuga ko bavuganye n’umuganga w’amagufa abemererako bazana uwo mwana agahabwa insimburangingo byose bizishyurwa n’Akarere ka Musanze.
Erica Charlotte Mbonaruza
Rwandatribune.com