Abantu 38 nibo bimaze kwemezwa ko bari kiwatabwaho n’abaganga mu bitaro bya Ndosho, nyuma yo gukomerekerza mu myigaragambyo yamagana MONUSCO yahereye ku munsi w’ejo igakomeza none kuwa 26 Nyakanga 2022.
Umuryango utabara imbabare (Croix Rouge) wavuze ko urimo gufasha inzego z’ibitaro kwita kuri aba baturage bakomerekeye mu myigaragambyo. Roman Machover wungirije umuyobozi mukuru wa Croix Rouge muri DR Congo yatangaje ko kuri ubu abakorerabushake babo biriwe batanga ubufasha ku bakomeretse, bemeza ko ari benshi ku buryo hari abo bahaga ubufasha bagahita bataha mu ngo zabo.
Yagize ati:” Dukomeje guhangayikishwa n’ingaruka zikomeje kugera ku kiremwa-muntu biturutse kuri iyi myigaragambyo.”
Croix Rouge kandi ikomeza isaba abigarambya kudahutaza bimwe mu bikoresho barimo kwifashisha bafasha bamwe muri bo bakomerekeye mu myigaragambyo nk’imbangukiragutabara, n’ibikoresho bimwe byo kwa muganga’.
Mu bitaro bya Ndosho, Croix Rouge ihafite abaganga b’abakorerabushaeke bazobereye mu kubaga abagiriye ibibazo ku rugamba barimo gufasha abakozi b’ibi bitaro kwita ku bakomerekeye mu myigaragambyo yamagana MONUSCO.