Nyuma yuko muri Uvira habaye imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, ikagwamo abaturage bane, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, Théo Ngwabidje yavuze ko abigaragambya badafite impamvu n’imwe yo kwamagana uyu muryango kuko usanzwe ari umufatanyabikorwa wa Guverinoma.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022 nyuma y’iyi myigaragambyo yabereye Uvira, atangaza ko hagiye gukorwa iperereza ryihuse kuri izi mfu z’abantu bane.
Yavuze ko umukuru w’Igihugu yategetse ko mu Gihugu haboneka amahoro kandi ko inzego z’umutekano zahawe inshingano zo kugarua amahoro.
Yakomeje agira ati “Nta mpamvu n’imwe yumvikana ihari kugeza uyu munsi yo gukomeza kwamwamagana MONUSCO.”
Yavuze ko Guverinoma y’Igihugu cyabo iri kugirana ibiganiro na MONUSCO kugira ngo harebwe uko ibibazo bitunguranye byavutse, bishakirwa umuti.
Yavuze ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakomeza gukorana na MONUSCO kugeza igihe amahoro azabonekera nkuko ari bwo butumwa bwayizanye mu Gihugu cyabo.
Abigaragambya bamagana MONUSCO, bavuga ko abari muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ntacyo babamariye bityo ko bakwiye kuzinga ibyabo bagataha.
Iyi myigaragambyo yahinduye isura kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, yajemo n’ibikorwa byo gusahura abakozi ba MONUSCO, aho ibi bikorwa byanagayemo abashinzwe umutekano.
RWANDATRIBUNE.COM