Umugabo w’imyaka 66 y’amavuko utuye i California muri Leta zunze ubumwe za Amerika byemejwe ko abaye uwa 4 ku Isi mu bantu bamaze gukira burundu ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Uyu mugabo bivugwa ko yakize Virusi itera SIDA nyuma yo guterwa umusokoro mu magufwa, ubwo yavurwaga Kanseri yo mu maraso (leukaemia). Abaganga bamukurikiranye bemeje ko uyu mugabo bongeye kumupima virusi itera SIDA yari afite kuva mu mwaka 1988 bagasanga ntayo ikimuri mu mubiri.
Ibitaro byo mu mujyi wa Duarte yari amaze igihe avurirwamo mbere y’uko yoherezwa mu bitaro bya Califonia nabyo byemeje ko uyu mugabo yari anganwe ubwandu bwa Virusi itera SIDA, nyuma nabo ngo bakaba bishimiye ko yamaze kuyikira.
Ubusanzwe Virusi itera SIDA iyo igeze mu mubiri yica abasirikare b’umubiri , bigatuma umubiri w’umuntu ubura ubwirinzi karemano ku ndwara. Ibi bituma umuntu uyanduye atangira kurwaragurika biturutse ku kuba umubiri we uba ufite ubwirinzi buke.
Mu mwaka 2011 nibwo uwitwa Timothy Ray Brown w’i Berlin mu Budage byemejwe ko ariwe muntu wa Mbere ukize virusi itera SIDA.
Mu myaka itatu ishize nabwo hari abandi bantu babiri nabo byemejwe ko bakize iyi Virusi nk’uko igitangazamakuru BBC dukesha iyi nkuru cyabyanditse.