Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 25 Nyakanga 2022, abaturage bo mu Kagari ka Kabatezi mu Murenge wa Muzo wo mu Karere ka Gakenke, baravuga ko buri gitondo bafunga inzu zabo bakajya ku biro by’akagari bakahirwa kubera ibendera ryibwe rikaba rikomeje kubura.
Aba baturage bavuga ko mu gitondo cya kare saa kumi n’imwe bavanwa mu ngo zabo, bakajya ku biro by’Akagari, ubundi bakahiriwa bagataha saa tatu z’ijoro.
Umuturage umwe utifuje ko atangazwa, yagize ati “Turahirirwa, baratubwira ngo muzane idarapo ubuzima bukomeze.”
Aba baturage bavuga ko batakigira akarimo bikorera kuko bazindukira ku biro by’Akagari, bakahirirwa bagacyurwa n’ijoro aho baba basabwa kuzana iryo bendera kugira ngo babahe rugari.
Nizeyimana Jean Marie Vianney uyobora Akarere ka Gakenke, yemeza ko iri bendera ryibwe koko ndetse ko hari abantu icyenda bakekwaho kubigiramo uruhare ubu bakaba bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Yagize ati “mu byukuri turacyakora amaperereza.”
Avuga ko ikirango cy’Igihugu kitabura ngo abantu baryame, ari na yo mpamcu ku wa Mbere hakozwe inama igamije gukusanya amakuru y’ibura ry’iri bendera.
Ahakana aya makuru yuko abaturage birirwa ku biro by’Akagari, ati “Ibyo abaturage bavuze bitabayeho ni ukuvuga ngo uraza ukirirwa wicaye, nturya, ntunywa amazi ntiwituma, ntabwo ari ko kuri.”
RWANDATRIBUNE.COM