Ruragegerete hagati y’umunyamakuru Jay squeezer uzwi nka ‘Kasuku’ akaba anafite ikinyamakuru kizwi nka Kasuku Media TV aho bamwe mu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakomeje kumwibasira.
Jay Squeezer umaze kuba ikimenyabose kubera uburyo yinjiranye imbaraga mu guhangana n’abarwanya ubutegeti bw’u Rwanda aho anyomoza ibinyoma byabo aho bakunze kugaragaza isura y’u Rwanda itandukanye n’ukuri ku bihabera bagamije gusiga icyashya no gusebya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Aba bakunze kuvuga ko mu Rwanda nta terambere rihari ndetse ko ntakintu na kimwe kigenda mu Rwanda ahubwo ko abantu bahora bicwa banafungwa.
Nyuma yaho Jay Squeezer atahuriye ikinyoma cyabo yatangiye kubashyira hanze byumwihariko ahereye ku kugaragaza ukuri kw’ibibera mu Rwanda.
Hari tumwe mu duce yagiye asura tuvukamo bamwe mu bantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kugira ngo abereke uko Uturere bavukamo twateye imbere bihabanye n’ibyo bo bavuga ku Rwanda.
Muri abo harimo Jean Paul Turayishimye, Benoit Umuhoza ndetse Musabyimana Gaspard ukunda gusebya no guharabika u Rwanda.
Ibi byatumye benshi mu bigarasha batangira kumurwanya no kumuvuga nabi byumwihariko uwitwa Musabyimana Gaspard wigeze kuvuga ko mu Rwanda nta mashuri n’iterambere ryayo biri mu bihari ahereye muri Nyamugari agace Musabyimana Gaspart avukamo.
Ubwo Jay Squeezer yahasuraga yasanze ayo mashuri ahari agamije kunyomoza Musabyimana Gaspal maze ahita amushyira hanze.
Musabyimana avuga ko Jay Squeezer nyiri “Kasuku Media” yamubeshyeye ngo kuko atavuze ko agace ka Nyamugari avukamo nta mashuri ahari ko ahuwo yavuze ko hari abana benshi babuze ubushobozi bwo kujya ku ishuri n’umushahara wa Mwarimu ukaba ukiri hasi cyane.
Musabyimana Gaspard ariko azwiho gukunda gukora ibiganiro bishingiye ku gusebya no guharabika ubutegetsi bw’u Rwanda aho akunze kugaragaza isura y’u Rwanda itandukanye n’ukuri kw’ibihabera.
Azwiho kandi kuba umuhezanguni no kugoreka amatek y’u Rwanda no kuba yarasaritswe n’imyumvire n’ibitekerezo bya MDR parimehutu na MRND-CDR.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM