Nyuma y’amezi arenga atanu u Burusiya butangije intambara muri Ukraine bigatuma amato yatwaraga ibinyampeke biturutse muri Ukraine byerekeza mu bice bitandukanye by’Isi atongera gukora, kuri uyu wa 01 Kanama 2022 ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bwahagurutse ku cyambu cya Odesa bwerekeza i Lebanon muri Libani.
Ni ubwato bwa mbere bwongeye kwemererwa kugemura ibinyampeke biturutse muri Ukarine nyuma yaho u Burusiya bwari bwarafunze amayira aca mu Nyanja y’umukara bigatuma ibinyampeke biturutse muri Ukraine bikumirwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Ivanovych Kuleba, mu butumwa yanyuije kuri Twitter YE, yavuze ko uyu munsi ari uw’amateka wo gutabara Isi imaze iminsi ihanganye n’ingaruka zatewe n’ibura ry’ibinyampeke bisanzwe bifatiye runini benshi ku Isi.
Yavuze ko ibi binyampeke bigiye gutaba Isi, ati “By’umwihariko inshuti zacu zo muri Middle East, Asia ndetse na afurika aho ibinyampeke bya mbere byo muri Ukraine byahagurtse i Odesa nyuma y’amezi yo guhagarikwa n’u Burusiya.”
Kuwa 19 Nyakanga ubwo Perezida Vladimir Putin yagiraga uruzinduko muri Iran, yahahuriye na Perezida wa Turkey, Recep Tayyip Erdoğan maze bumvikana uburyo u Burusiya bwafungura amayira yo munyanja y’umukara kugira ngo ibinyampeke bituruka muri Ukraine bibone uko byongera kugera mu bice bitandukanye by’Isi.
Kuva intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangira, Isi yari yugarijwe n’ibura ry’ibinyampeke byatumye Ibihugu byinshi byugarizwa n’inzara bitewe n’uko Ukraine iza mu Bihugu bya mbere ku Isi bigemura ibyo binyampeke.
Ibihugu by’Uburengerazuba byashinjaga u Burusiya gufunga amayira mu Nyanja y’umukara bituma Isi yugarizwa n’inzara mu gihe u Burusiya bwashinjaga ibyo Bihugu ko ibihano byafatiye u Burusiya ari yo ntandaro y’ibura ry’ibinyampeke ku Isi.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM