Inama yahuje abayobozi bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Perezida Felix Tshisekedi, yemeje ko hagiye kongera gukorwa isuzuma ku byifuzo by’abaturage bamaze iminsi bamagana MONUSCO bayisaba gutaha.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022, yayobowe na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki Gihugu.
Yarimo kandi abayobozi bo mu nzego nkuru z’Igihugu nka perezida w’umutwe w’Abadepite ndetse n’uwa Sena, abaminisitiri batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe ndetse n’umwungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Iyi nama yagarutse ku bibazo bimaze iminsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’imyigaragambyo, yagaragarijwemo ko ibi bikorwa byaguyemo abaturage 36 barimo 13 baguye i Goma ndetse n’abandi 13 baguye i Butembo.
Hagagaragajwe kandi abakomerekeye muri iyi myigaragambyo bagera mu 170 bo mu bice bitandukanye byabereyemo iyi myigaragambyo.
Imyanzuro y’iyi nama ikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko abayobozi bemeranyijwe ko hagiye kongera kwigwa ku busabe bw’abanye-congo bamaze iminsi bagaragaza ko batagikeneye MONUSCO mu Gihugu cyabo ngo kuko ntacyo yabamariye kuva yahagera.
Guverinoma yemeje ko igiye gutegura inama izayihuza na MONUSCO kugira ngo basubire mu masezerano yatumye izi ngabo zijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RWANDATRIBUNE.COM