Mu kiganiro n’abanyamakuru umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR yatangaje ko ishyaka rye ritishimiye ukuntu abantu bicwa barashwe kubera gukekwaho ibyaha, mugihe hakifashishijwe amasasu akoze mu bipapuro bagakomeretswa ariko ntibabure ubuzima.
Ibi umuyobozi w’ishyaka Dr Frank Habineza, yabitangaje kuri uyu wa 05 Kanama 2022, ubwo yatangaza ga ko muri Manifesto yabo mugihe gishize bari basabye ko ibyo kurasa mu cyico byahagarara kuko abakekwaho ibyaha benshi bahasiga ubuzima, nyamara kugeza na n’ubu ntacyakozwe.
Yagize ati “ igihe kirageze ngo Kurasa mu cyico, bihagarare nk’uko twari twari twabisabye ko hakoreshwa amasasu y’ibipapuro, akabakomeretsa ariko ntibapfe. Turasaba ko hakomeza kugurwa ku bwinshi ayo masasu ,akaba ari yo yifashishwa mu gihe haraswa abakekwaho ibyaha.
Amasasu akoze muri parasitike
Ayo masasu yitwa paper bullet mu cyongereza cyangwa balles en caoutchouc akoze muri palasitiki no mu biti, yifashishwa mu gutatanya abigaragambya mu mahanga, ku buryo uyarashwe amubabaza, ndetse uyarashwe akaba yanamukomeretsa akaba ashobora no kuvunika igufwa .
Umuhoza Yves