Umuhanzi w’Umunye Congo Koffi Olomide yanenze ubutegetsi bw’igihugu cye aricyo DR Congo ndetse anagaragaza ko ibibazo iki gihugu cyakunze guhura nabyo bituruka ku bategetsi b’ibisambo.
Ibi Ni ibikubiye mu ndirimbo aherutse gusohora yise:” Miyibi” bishatse kuvuga abajura.
Muri iyi ndirimbo Koffi Olomide avuga ko ibibazo igihugu cya DR Congo gikunda guhura nabyo birimo abayobozi b’ibisambo banyereza umutungo w’igihugu mu nyungu zabo bwite.
Muri iyi ndirimbo hagaragaramo amashusho yafatiwe mu biro bikuru by’umugenzuzi w’Imari ya Leta aho agaragaza uburyo umutungo w’igihugu unyerezwa.
Harimo naho agaragaza ko amafaranga yaagenewe imishahara y’abakozi yakorehejwe mu kubaka inzu y’agatangaza y’Umugore wa Gatatu ariko yirinda kugaraza amazina y’umuyobozi ashira hanze .
Gusa mu ngero atanga , hari izigaruka ku bikorwa bya Perezida Felix Thisekedi, Vital Kamere wahoze ayobora iboro bye n’abandi.
Akomeza aririmba ko amafaranga yagenewe imishinga yo kwita ku bafite ubumuga yakoreshejwe mu kugura imoda yo Mu bwoko bwa “Ferali” ya Christia Tshiekedi murumuna wa Perezida Felix Tshisekedi.
Akomeza aririmba ko amafaranga yagewe kugura imodoka zo mu mashuri, anyerezwa n’abategetsi ba DRCongo akagura inzu zakataraboneka muri Espanye n’ahandi mugihe bivugwa ko Perezida Tshisekedi afite inzu zakaraboneka ku mu Gabane w’uBurayi ndetse akaba aherutse kujya mu biruhoko muri Esipanye.
Akomeza avuga ko iki gihugu kiri kugurisha agace ku kandi k’ibinombe by’amabuye y’agaciro byegurirwa abanya Libani n’Abashinwa.
Koffi Olomide yasabye abayobozi ba DR Congo kudakomeza gufata abaturage ba DR Congo nk’ibicucu ndetse anongeraho ko abaturage badakunda igihugu cyabo ko ababyeyi badashoboye konsa abana babo , abantu bakaba bageze aho baryana ku buryo igihugu cyose cyuzuyemo abajura.
HATEGEKIMANA CLAUDE