Umugabo w’imyaka 34 ukekwaho kwica ababyeyi be bombi agahita atoroka mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, yafatiwe mu gasantere kari hafi y’aho yakoreye aya mahano ari kunywa inzoga.
Uyu muabo witwa Eliezer akekwaho kwica Se witwa Ndindayino Samuel w’imyaka 74, n’umugore we Mukaburanga Rachel w’imyaka 62, aho yabishe ku wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022 aho bari baute mu mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kigarambo.
Akimara gukora aya mahano yahise atoroka ariko inzego zifatanyije n’abaturage bahita batangira kumushakisha ndetse aza gufatirwa mu gasantere ka Karambi gaherereye mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Kirimbi.
Yafashwe ku makuru yatanzwe na mubyara we wamubonye muri aka gasantere ari kwidegembya anafite amaraso ku mubiri we, agahita amenyesha abandi baturage ko uwo mwene wabo ari gushakishwa kuko yishe ababyeyi be.
Abaturage bahise bamugota bamubaza ahavuye ayo mararo yari amuriho, ahita abemerera ko yishe ababyeyi be, ni ko guhita bahamagaza inzego zihita zimuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Ntendezi.
Nyirahaguma Dative, umwana wa ba nyakwigendera akaba umuvandimwe w’ukekwa kwica aba babyeyi, yagize ati “Yamubonye kuri kariya gasantere k’ubucuruzi afite mu ntoki icupa ry’inzoga yitwa Ngufu, agiye kwishyura irindi cupa ry’umutobe yari aguze ngo avange agende anywa, amutungira abaturage agatoki, bamugezeho babona afite amaraso ku birenge, bamubajije asubiza atazuyaje ko asize akoze ishyano, yaraye yishe ababyeyi be bombi.”
Uyu muvandimwe w’ukekwaho kubicira ababyeyi, avuga ko akimara gufatwa yigambye ko yishe abantu babiri mu gihe yari afite umugambi wo kwivugana bane.
Avuga ko iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyakozwe n’umuvandimwe we na we cyari gikwiye kumugiraho ingaruka zikomeye ku buryo na we yari akwiye kuvanwa ku Isi.
RWANDATRIBUNE.COM