Dr Denis Mukwege ari gutegura kuzatanga kandidatire mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ateganyijwe umwaka utaha.
Dr Denis Mukwege usanzwe ari umupasiteri mu itorera rya Gikirisitu rya Pantekote muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yiyongereye mu bashobora kuzahatanira iki Gihugu.
Ni nyuma yuko bitangajwe n’abasanzwe bamushyigikiye ari n’abayoboke be nkuko na we akomeje kugaragaza ko yifuza ko ibibazo biri mu Gihugu cye birangira.
Bavuga ko aramutse atowe byashyira iherezo kuri ibi bibazo bikomeje gutwara ubuzima bw’Abanye-Congo batari bacye.
Pasiteri Denis Mukwege usanzwe ari umuganga ufite ibigwi, yavukiye i Bukavu mu 1955, akaba yarahawe ibihembo bitandukanye birimo ikizwi cyane ku Isi kitiriwe Nobel.
Abamusaba kuziyamamaza, bavuga ko niba Augustin Matata Ponyo, Martin Fayulu na Adolphe Muzito baratangaje ko bazahatana na Perezida Félix Tshisekedi mu matora, kuki Dr Mukwege we yasigara.
Uyu muganga kandi amaze iminsi yigaragaza mu bya politiki aho na we ari mu bagiye bavuga ku bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Dr Denis Mukwege yavuze ko Umuryango w’Abibumbye ugomba gufatira u Rwanda ibihano mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, muri Dipolomasi no kuruhagarika kugura intwaro.
RWANDATRIBUNE.COM