Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kanama 2022, nibwo Inteko inshinga amategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yari yiteze kumva ubwiregure bwa Jean Marc Kabund uregwa gutuka Perezida Tshisekedi gusa batungurwa n’uko Kabund atigeze yitaba.
Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko Christophe Mbossa yari yamenyesheje abagize inteko ishinga amategeko ko Kabund, wahoze ari Visi Perezida we ari bwiregure mu nteko yateranye uyu munsi kuwa 8 Kanama 2022.
Kabund abinyujije mu ibaruwa yandikiye Christophe Mbosso uyobora inteko ishinga amategeko ya Congo Kinshasa avuga ko Inteko ishingamategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, irimo gushaka kumushinja ibyaha igendeye gusa ku kuba yarafashe umurongo wa Politiki utandukanye n’uwo yakoreragamo akiri mu ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi.
Kabunda avuga ko Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko nta bubasha afite bwo kumutumiza, cyane ko avuga ko agifite ubudahangarwa ahabwa n’itegeko nshinga mu gihe ataramburwa umwanya wo kuba umwe mu bagize inteko ishingamategeko.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru muri Nyakanga 2022, Kabund yemeje ko impamvu yahisemo kuva muri UDPS ya Tshisekedi ari ukugirango ahangane na zimwe muri Politik ze asanga zidasobanutse. Ibi byafashwe nko gusebya no kwandagaza umukuru w’igihugu ukiri mu nshingano, bifatwa nko kunyuranya n’itegeko nshinga.