Jackson Ause, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya DRCongo yatangaje ko bibabaje cyane kubona abaturage bakomeje kwicwa n’umutwe wa ADF mu gihe hashize umwaka urenga Perezida Felix Tshisekedi ashyizeho ubutegetsi bwa Gisirikare mu burasirazuba bwa DRCongo.
Depite Jackson Ause yagize ati “Birababaje cyane kubona muri Ituri abaturage bakomeje kubagwa no kwicwa nk’amatungo mu gihe hashize umwaka wose Perezida Tshisekedi ashyizeho Etat de Siege. Turasaba Leta gufata inshingano zayo ikaba iya mbere mu kurwanya ADF n’Indi mitwe ibigiramo uruhare.”
Ibi abitangaje nyuma yaho mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 05 Kanama 2022 umutwe wa ADF wishe abaturage mu gace ka Kandanyi, bagera kuri batandatu abandi bataramenyekana umubare baburirwa irengero.
Nyuma y’umunsi umwe gusa, Ku wa 06 Kanama 2022 ADF yongeye gutera agace ka Bandiboli gaturanye na Kandanyi nabwo wica abandi baturage basaga icumi.
Si ADF gusa kuko ku wa 05 Kanama 2022, undi mutwe uzwi nka “Zaire” wagabye gitero mu cyaro cya Damas giherereye muri Teritwari ya Juju maze wica baturage bagera kuri 20 mu gihe abagera kuri 16 bakomeretse ndetse n’amazu y’abaturage agatwikwa.
Kubera ubwo bwicanyi bwose bwakorewe abaturage n’iyo mitwe mu minsi ikurikirana ndetse mu duce twegeranye, byatumye Depite Jackson Ause anenga imikorere ya ‘Etat de Siege’ avuga ko mu byatumye ijyaho ari ukurinda abaturage, kurwanya iyo mitwe, no kugarura umutekano ariko ngo bikaba bigaragara ko iyo ntacyo imariye abaturage kuko iyo mitwe yitwaje intwaro yica abaturage igikomeje ibikorwa byayo by’urugomo.
Arangiza asaba ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi gushyiraho uburyo na gahunda ihamye bigamije gukurikiranira hafi aho iyo mitwe ituruka, ibirindiro byayo, ingendo zayo n’imikorere yayo kugira ngo bajye babasha kuyikumira itaribasira abaturage bitaba ibyo hagasubiraho ubuyobozi bw’Abasivile kuko n’ubwa Gisirikare ntamusaruro burimo butanga.
Etat De Siege yashyizweho na Perezida Tshisekedi tariki ya 22 Gicurasi 2021 mu Burasirazuba bwa DRCongo.
Ni uburyo bw’imitegekere aho abayobozi b’Abasivile ku Rwego rw’Intara kugeza kuri za Teritwari bakuweho bagasimburwa n’abasirikare.
Iyi politiki ya Tshisekedi ngo ikaba yari igamije gushyiraho abayobozi b’Abasirikare ku buyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’umutekano mucye wananiranye mu burasirazuba bwa DRCongo ngo kuko Imitegekere y’Abasirikare Itandukanye n’iy’abasivile.
Gusa kuva Etat de Siege yajyaho, ikomeje kunengwa n’abakongomani batari bacye bavuga ko nta musaruro iratanga ndetse ko ntakizere iha abaturage mu Burasirazuba bwa DRCongo.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM