Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America ukekwaho kuba atunze inyandiko z’ibanga ry’Igihugu, yasatswe na FBI kugira ngo ikorere iperereza.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere aho abakozi ba FBI bagiye gusaka urugo rwa Trump ruherereye i Mar-a-Lago muri Florida.
Iki gikorwa cyabaye Trump yibereye ku nyubako ye ya Trump Tower iri i New York ariko bamwe mu bo mu muryango we bari kuri uru rugo rwasatse, bemeje iby’iyi nkuru ko FBI yaje gusaka.
Perezida Donald Trump usanzwe azwiho gutangaza buri kimwe, yahise asohora itangazo yamagana iki gikorwa we yise ko ari igitero yagabweho.
Yagize ati “Urugo rwanjye rwiza rwa Mar-A-Lago ruri ku mucanga wa Palm muri Florida, ruri mu biganza by’igitero cyarwigaruriye kigizwe n’itsinda rigari rya FBI.”
Eric, Umuhungu wa Trump yavuze ko ubwo FBI yazaga gusaka uru rugo yababwiye ko hari inyandiko zikenewe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyo kubika inyandiko.
Gusa amakuru ahari ni uko gusaka urugo rwa Trump byatangiwe uburenganzira n’urwego rushinzwe ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za America kubera iperereza ry’inyandiko z’ibanga zishobora kuba zihahishe.
Iri tsinda rya FBI ryasatse mu bice bimwe byo mu rugo kwa Trump birimo ibiro bye ndetse n’aho asanzwe ashyira ibintu by’ibanga.
Abo mu muryango we bavuga ko aba bakozi ba FBI banajyanye bimwe mu bikarito bibitsemo inyandiko kugira ngo bakore iryo perereza.
RWANDATRIBUNE.COM