Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kugena amafaranga y’ishuri angana mu mashuri yose ya Leta, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu mwaka w’amashuri 2022-2023.
Ibi Minisitiri Ngirente yabigarutseho ubwo yasobanuraga gahunda z’amavugurura arimo gukorwa mu burezi bw’u Rwanda, akaba ari amavugurura yahereye ku kuzamura umushahara wa mwarimu.
Dr Ngirente avuga ko hamaze igihe kinini mu mashuri ya Leta harimo ibisa n’akavuyo ko kongera amafaranga y’ishuri(Minerval) hagendewe kuko ubuyobozi bw’amashuri bubyumva.
Yagize ati:”Mu gutangira umwaka w’amashuri mu kwezi kwa Cyenda, tuzaba twashyizeho amafaraga y’ishuri (School Fees) angana mu gihugu hose.Ntihazongera kuboneka ikigo gica ibihumbi 300,ikindi 400 ikindi 500. Twihaye gahunda y’ukwezi kwa Munani ko buri mwana wese wiga mu ishuri rya leta azaba yamenye amafaranga y’ishuri yishyura ku gihembwe. Na bya bindi bita agahimbazamushyi nabyo bigomba kuba bifite umurongo bitagomba kurenga . “
Minisitiri Ngirente yavuze ko mu tangira ry’umwaka w’amashuri wa 2022-2023 buri mubyeyi azaba yamenye amafaranga yashyizweho na Leta agomba kujya yishyurwa nk’amafaranga y’ishuri ku mwana.
Cyakora Minisitiri w’Intebe yirinze gutangaza niba iyi gahunda izakomereza no mu bigo byigenga.
Iyi gahunda ije ikurikira izindi gahunda zirimo gukorwa na Guverinoma, harimo: Kongera umushahara wa mwarimu, Kugaburira abana bose ku mashuri no guteza imbere ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro.
Ibyo byaba Sawa cyane kdi turabashimiye cyane.imvugo izabe ariyo ngiro