Umukuru w’Igihugu cya Ukraine, Volodymyr Zelensky yagiranye ikiganiro n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.
Iki kiganiro cyatangajwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko cyagarutse byumwihariko ku ngaruka zatewe n’intambara Igihugu cye cyagabweho n’u Burusiya, yatumye habaho ibura ry’ibirbwa.
Mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye, Volodymyr Zelensky yavuze ko yagaragarije mugenzi Tshisekedi ko hakenewe ubufatanye mu kubyaza amahirwe ibi bibazo byatumye isi ihura n’ibura ry’ibiribwa.
Yavuze kandi ko yanagarutse ku kuba Igihugu cye gikeneye gukomeza gushyigikirwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko mu Muryango w’Abibumbye.
Ubwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranaga igamije gutora icyemezo kigamije gusaba u Burusiya guhagarika intambara cyashoje muri Ukraine, DRC ni kimwe mu Bihugu byinshi byagishyigikiye.
Iki kiganiro hagati ya Volodymyr Zelensky na Felix Tshisekedi cyabaye mu gihe Ibihugu byabo byombi byugarijwe n’ibibazo by’intambara kuko na DRC na yo ihanganye n’intambara iri guhuza igisirikare cyayo cya FARDC n’umutwe wa M23.
RWANDATRIBUNE.COM