Abaturage bagera barenga 60 bo mu Ntara ya Ituri bishwe n’imitwe yitwaje Intwaro mu gihe kitarenze amasaha 72 gusa nk’uko byemejwe na Sosiyete Sivile ikorera muri iyo Ntara.
Mu ijoro ryo ku wa 7 Kanama 2022 rishyira uwa 08 Kanama 2022 mu gace ka Bahema y’Amajyaruguru muri Gurupoma ya Ndadzba muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri, abarwanyi b’umutwe CODECO bishe abaturage bagera kuri 20 byumwihariko mu Cyaro cya Sony.
Ku wa 06 Kanama 2022 muri Teritwari ya Djugu, Chefferie ya Walundu Mabendi umutwe uzwi nka Zaire wishe abaturage bagera kuri 22, abagera kuri ku Icumi barakomereka.
Kuri uwo munsi umuyobozi w’Agace ka Walendu Watsi muri teritwari ya Djugu yatangaje ko umunyamabanga we witwa Joel Mande yishwe n’Inyeshyamba za CODECO.
Mu Ijoro ryo kuwa 5 rishyira uwa 6 Kanama 2022 inyeshyamba za ADF zagabye igitero mu duce twa Kandoy na Bondiboli duherereye muri Chefferi ya Walense Vonkutu muri Teritwari ya Irumu ho mu Ntara ya Ituri zica abaturage bagera kuri 20 ndetse zinatwika inzu zabo.
Ubu bwicanyi bwatumye abaturage benshi muri utwo duce bahunga ingo zabo berekeza mu duce tugerageza kurangwamo umutekano.
Dieudonné Lossa Dhekana umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile mu Ntara ya Ituri, avuga ko impamvu ikomeza gutera ubwo bwicanyi iterwa n’ubukererwe bwa leta ya DRCongo bwo kwambura Intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’iyo mitwe ndetse anemeza ko ibi bishobora gutuma Intara ya Ituri iba indiri y’ubwicanyi bwibasira abaturage kurusha ibindi bihe byose byabanje.
Arangiza avuga ko ibi bigaragaza imbaraga nke za Guverinoma ya DRCongo mu gihe Intara ya Ituri yose iri muri “Etat de Siege” bivuze abayobozi ba Gisirikare basimbuye abasivile kuva ku rwego rw’Intara kugeza kuri za Teritwari bwashyizweho ku wa 22 Gicurasi 2021 na Perezida Felix Tshiekedi nk’uburyo bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo bukubiye mu mirongo migari ya Politiki ye.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM
Babaze Blunken niba barishwe na M23. Kuki aho M3 yafashe nta bwicanyi buhabera?
Kuki isi icuritse?