Umunyamabanga Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken wari utegerejwe mu Rwanda, yageze i Kigali, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amaganga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
Blinken yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu Gatatu tariki ya 10 Kanama 2022.
Amashusho ya TV 5 Monde yerekana Antony Blinken ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali aje mu ndege iriho ibirango bya Leta Zunze Ubumwe za America, akakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Dr Vincent Birta yashimangiye ko uru ruzinduko rwitezweho gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye.
Urugendo rw’umunyamabanga wa leta zunze ubumwe z’amerika Anthony, Blinken mu Rwanda ruje rukukira ingendo amaze kugirira mu bihugu bya Afurika y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokaraso ya Congo aho yanavuye yerecyeza mu Rwanda.
Uruzinduko rwa Blinken rwavuzweho cyane dore ko kimwe mu bimuzanye ari ingingo itavugwaho rumwe yo gufunguza Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo iby’iterabwoba.
Uyu mudipolomate ukomeye wa Leta Zunze Ubumwe za America, yiyemereye ko mu bimuzanye ari irekurwa ry’uyu Munyapolitiki Rusesabagina wari waragizwe igitangaza na USA.
America yakunze kugaragaza ko Rusesabagina yafashwe ndetse akazanwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko u Rwanda rukabyamaganira kure ruvuga ko ibyakozwe byose kuri uyu mugabo kuva yazanwa ndetse no gucirwa urubanza byubahirije amategeko yaba ay’u Rwanda ndetse na mpuzamahanga.
Blinken kandi azanywe no kuzahura umubano w’u Rwanda na DRC bimaze iminsi bifitanye ibibazo bishingiye ku byo bishinjanya birimo kuba DRC ishinja u Rwanda kuba rufasha M23.
Ubwo yari muri DRC, Blinken yavuze ko Igihugu cye gihangayikishijwe n’amakuru yizewe agaragaza ko u Rwanda rufasha uyu mutwe.
Biteganyijwe ko Blinken yakirwa na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro byihariye binagaruka ku mubano w’Ibihugu byombi.
RWANDATRIBUNE.COM