Mu Mujyi wa Musanze mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, habonetse ibigega bya Lisansi bimaze imyaka 60 bitabye mu butaka, byabonetse ubwo barimo bubaka muri uyu mujyi.
Abatuye muri uyu Mujyi wa Musanze bavuga ko ahabonetse ibi bigega higeze kuba station y’ibikokoma kuri Petelori mu myaka ya 1960 ku buryo ibi bigega bishobora kuba bimaze imyaka irenga 60.
Ibi bigega byabonetse mu kibanza cya Musenyeyi Emmanuel Coline kirimo kubakwamo umuturirwa w’inzu hano mu Mujyi wa Musanze.
Abaturage babonye ibi bigega bakubiswe n’inkuba, bibaza ukuntu imari nk’iyi yaba imaze imyaka ingana gutya itabye ahantu batuye ariko batabizi.
Umwe yagize ati “ni gute twaturana n’ubutunzi nk’ubu tutazi igihe bwagereyemo, dusanga hari igihe twaba dufite ubutunzi tutabizi.”
Ubwo ibi bigega byabonekaga, hahise hatumizwa imodoka yo kubitwara ariko ngo iyabanje kuza byayinaniye biba ngombwa ko hitabazwa indi.
Umujyi wa Musanze, ni umwe mu mijyi yunganira Kigali ikomeje gutera imbere, ukaba uzwiho kuba waragiye uturamo abifite mu myaka yatambutse kubera ibikorwa by’ubukerarugendo bihabarizwa.
RWANDATRIBUNE.COM