Inzobere n’impuguke z’Abanyarwanda, zandikiye ibaruwa Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken zimugaragariza ibyo akwiye kwibandaho mu ruzinduko yagiriye mu Bihugu byo muri Afurika birimo DRC n’u Rwanda.
Aba banyabwenge bandikiye Blinken mbere yuko agera mu Rwanda, bamugaragarije ko kimwe mu byo agomba kwibandaho muri uru ruzinduko rwe, harimo ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda ryakunze kubaho muri Congo ndetse nubu rikaba rigikorwa.
Umwe muri aba bacabwenge yabwiye Ijwi rya America ko icyatumye bandikira uyu muyobozi ukomeye muri America ari ukumufasha kugira ngo yumve imiterere y’iki kibazo cy’Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda bakomeje kugirirwa nabi ndetse benshi bakahasiga ubuzima.
Ati “Kubera ko kiriya kibazo giteye impungenge, kumva ko hari abaturage mu Gihugu cya Congo bicwa bazira ko ari Abanye-Congo bicwa bazira ko ari Abatutsi kugira ngo yumve ko kiriya kibazo gituruka cyane cyane ku bibazo kiriya Gihugu cyagize kuva mu ntangiro za 90 kikitwa Zaire.”
Avuga ko muri iyi myaka mu 1993 hari Abanye-Congo bitwaga aba-Casai babaga i Shaba muri Katanga bishwe abandi bakirukanwa.
Uyu mucabwenge avuga ko kuva icyo gihe, ibikorwa byo gutoteza Abanye-Congo b’ubwoko bumwe, byakomeje.
Ati “ibyabaye icyo gihe byarakomeje kugera aho bigera na hariya muri Kivu nubwo hari izindi mpamvu zaturutse hanze zatumye byiyongera.”
Izi mpuguke zirimo n’abigisha muri za Kaminuza, zivuga ko umuti w’iki kibazo ufitwe n’ubutegetsi bwa Congo kuko ubwabwo na bwo bubishyigikira, zikavuga ko igihe cyose iri hohoterwa ryakomeza, ntakizabuza ivuka ry’imitwe nka M23 uharanira uburenganzira bw’aba Banye-Congo bavuga ikinyarwanda.
RWANDATRIBUNE.COM