Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken ubwo yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Imiryango 60 itari ya Leta yamusabye ko yasaba abashoramari b’Abanyamerika gushora imari yabo mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro mu Gihugu, kuko babona byafasha abakongomani kubona akazi ariko byumwihariko bigatuma amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu bigaruka n’imitwe yitwaje Intwaro yose igahita irandurwa burundu.
Ibi byagarutsweho na Frank Mwamba uhagarariye ishyirahamwe rihuza iyo miryango itabogamiye kuri Leta nka l’ACAJ, l’ASADHO, la LICOCO, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022 mu Murwa mukuru Kinshasa.
Yagize ati “Imiryango itegamiye kuri Leta muri DRCongo itegereje ko ibigo by’Abanyamerika biza muri DRcongo kugira ngo ari byo bibyaza umusaruro umutungo kamere wayo nka Coltan, Cobalt, Cassiterite, Manganeze, Cuivre, zahabu, Diama, Iranium, peteroli, Imbaho n’ibindi, kuko byatanga akazi ku bakongomani benshi ariko akarusho bikaba byatuma amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo bigaruka ndetse n’imitwe yitwaje Intwaro igahita icika burundu.”
Yasabye Antony Blinken kuzageza icyo kifuzo kuri Guverinoma ya USA bakabiganiraho na Guverinoma ya DRcongo kugira ngo ibigo by’Abanyamerika ari byo bihabwa isoko ryo gucukura umutungo kamere w’igihugu cyabo.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM