Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’amahanga Antony Blinken yashimangiye ko USA isanga Rusesabagina afungiwe akarengane, anahishura ko mu kiganiro yagiranye na Perezida Kagame iyi ngingo yagarutsweho.
Ibi Anthony Blinken yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa 11 Kanama 2022 aho yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.
Blinken yabajijwe n’umunyamakuru niba ashobora kubonana n’imiryango yagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD -FLN yayoborwaga na Rusesabagina yirinda kugira icyo abivugaho, gusa yemeza ko batigeze bahindura intekerezo ku kibazo cya Rusesabagina ashimangira ko afunzwe arengana.
Blinken yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku kibazo cya Rusesabagina, ndetse avuga ko ibiganiro kuri iyi ngingo bizakomeza.
Minisitiri Biruta agaruka kuri iki kibazo cya Rusesabagina yavuze ko, imyanzuro y’ubutabera bw’u Rwanda ikwiriye kubahwa mu gihe urubanza rwabaye mu mucyo.Minisitiri Biruta yavuze ko ibisabwa byose mu butabera ku baturage b’u Rwanda byahawe Rusesabagina kuko nawe ari Umunyarwanda ukwiriye guhabwa ubutabera mu gihe hari ibyo akurikiranweho.
Paul Ruseabagina yakatiwe n’ubutabera bw’u Rwanda imyaka 25 y’igifungo ahamijwe ibyaha by’iterabwoba. Kubera ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, Iki gihugu cyasabye ko arekurwa kuko ngo basanga afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Perezida Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko igitutu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ntacyo gishobora guhindura ku myanzuro yafashwe n’inzego z’ubutabera bw’u Rwanda, ati:”Hari ibidakora hano iwacu”.