Inkongi y’umuriro idasanzwe yibasiye agace kamwe ko mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi, yangiza byinshi birimo inzu zahiye ari nyinshi.
Iyi nkongi yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022, yafashe zimwe mu nzu ziherereye mu rusisiro rwa Kyeshero hafi y’isoko rya Kanyambongo inyuma y’inzu mberabyombi ya Kwakingamba.
Umwe mu bari kubera iyi nkongi yabwiye Rwandatribune ko, iyi nkongi yafashe inzu nyinshi zo muri iyi karitsiye, zigashya zigakongoka.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, uyu waduhaye amakuru, yavuze ko inkongi yari igikomeje gukomera ndetse ko nta kizimyamoto yari yakahagera ku buryo byateye ubwoba abaturage ko ibyangiza n’iyi nkongi birushaho kuba byinshi.
RWANDATRIBUNE.COM
sibo batwiyemeyeho ntituba twabateye inkunga yo kubazimiriza na kizimyamoto zacu, bareke kwanza, ntihagire uwambuka boka….
bariya nabagome kabisa