Umunyapolitiki utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, Martin Fayulu avuga ko kuba Jean Marc Kabund afunzwe ari ikimenyetso simusiga ko Perezida Tshisekedi ari umunyagitugu utinya guhangana n’abakomeye.
Ibi Fafulu yabitangaje mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter asaba ko Leta ya Kinshasa yarekura byihuse, Kabund uheruka gufungwa azizwa gusuzugura inteko ishinga amategeko no gutuka umukuru w’Igihugu.
Uyu muyobozi w’ishyaka (ECIDè), avuga ko Congo Kinshasa ari igihugu buri wese yemererwa n’itegekonshinga ubwisanzure mu kugaragaza ibitekerezo bye, ari naho ahera avuga ko ibyakozwe na Kabund nta cyaha kibirimo.
Yagize ati:”Uburengenzira bwo gutanga ibitekerezo tubuhabwa n’itegeko nshinga ryacu, turasaba ko Kabund n’abandi banyapolistiki bafungiwe ibitekerezo byabo barekurwa”
Uretse Kabunda watawe muri yombi kuwa 9 Kanama,Leta ya Congo inafunze umuyobozi w’ishyaka PPRD Jimmy Kitenge kugeza ubu hakaba hatazwi impamvu afungiwe.
Kitenge na Kabund bahise bajyanwa muri gereza Nkuru ya Makala mu gihe bategereje kuburanishwa mu mizi ku byaha bakekwaho.