Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’Amahanga na Jose Fernandez umunyamabanga wUngirije wa USA ushinzwe ubukungu n’ibidukikije bahuriye mu rugendo rw’akazi muri DRCongo byatumye benshi bibaza byinshi ku ngendo z’Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahuriranye muri DRCongo mu gihe kimwe.
Antony Blinken yageze muri DRCongo ku wa 9 Kanama 2022 ahava kuwa 10 Kamena 2022 yerekeza mu Rwanda mu gihe kuri iyo tariki yahaviriye, Jose Fernandez na we yahise ahasesekara n’ubwo iby’urugendo rwe bitavuzwe cyane nka Antony Blinken.
Mu byari bizanye Antony Blinken harimo ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRCongo aho abategetsi ba DRCongo bamugejejeho ibyifuzo byabo hakiyongeraho no guhosha umwuka mubi hagati ya DRCongo n’u Rwanda kubera M23.
Ku rundi ruhande, Jose Fernandez umunyamabanga wungirije wa USA ushinzwe ubukungu n’ibidukikije ari kumwe n’izindi ntumwa za Perezida Joe Biden yaje muri DRCongo azanywe no gushaka uko Igihugu cye cyakorana na DRCongo muri gahunda y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko byemejwe na Antoinette N’Samba Kalambayi Minisitiri w’umutungo Kamere wa DRCongo wamwakiriye.
Antoinette N’samba yanongeyeho ko mu byo yaganiye n’intumwa za Perezda Biden harimo no kugirana amasezerano y’ubucuruzi bw’Amabuye y’agaciro byumwihariko akoreshwa mu gukora bateri z’Amashanyarazi (Bateries Electriques).
Intumwa za Perezida Biden nazo zavuze ko USA ishishikajwe cyane n’imishinga yo gukora baterie z’Amashanyarazi, anongeraho ko Ibihugu biri mu bihano mpuzamahanga bitarebwa n’uwo mushinga ndetse ko bitemerewe gukura muri DRCongo ibyibanze (Lithium) ikoreshwa mu gukora izo baterie bibikuye muri DRCongo.
Nyuma y’izi ngendo zombi, abakongomani benshi bavuze ko guhangana hagati y’u Burusiya na USA hakiyongeraho u Bushinwa bapfa gushaka kugira jambo ryanyuma kw’Isi, ariyo ntandaro y’izi ngendo abayobozi b’ibi bihugu bari kugirira muri Afurika ubutitsa.
Ni nyuma yaho Sergey Lavrov Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya na we aheruka muri Congo Brazaville na Uganda na Ethiopiya ndetse ubwe akaba yarivugiye ko u Burusiya bushaka ko ibi Bihugu byashyigikira politiki mpuzamahanga y’u Burusiya ngo kuko u Burusiya bitwe n’uko bushaka ko uburyo Isi iyobowe n’Ibihugu by’uburengerazuba biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwahidnduka, yemeza ko ariyo ntambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko mu gihe iri hangana ryakomeza, Afurika ishobora kuberamo isibaniro hagati y’Ibihugu by’ibihangange ku Isi bihereye ku Bihugu nka DRCongo bikungahaye ku Mutungo Kamere wiganjemo amabuye y’Agaciro nka Diamat, Zahabu, Coltan, Iranium na Manganeze.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM